Umukobwa witwa Umuhire Lauritha yahuje imbaraga na mugenzi we Nimugire Kellia bashinga itsinda ry’umuziki bahisemo kwitirira amazina y’abo ‘Kellia&Lauritha’, aho batangaza ko bahisemo kuyobora inganzo yabo ku muziki wa gakondo nyarwanda.
Aba bakobwa binjiye mu muziki wa gakondo basangamo andi matsinda azwi muri iki gihe nka Isonga Family, J-Sha, Ange na Pamella n’abandi bagaragaza ko bashaka gusigasira umuziki w’ibihangano byubakiye ku ndangagaciro Nyarwanda.
Kellia yari asanzwe atuye i Musanze ari naho yiga Kaminuza, ariko muri iki gihe yimukiye i Kigali, cyo kimwe na Lauritha wari usanzwe ubarizwa mu Bugesera.
Bashinze itsinda mu buryo butunguranye, kuko bahuje imbaraga nyuma y’uko bose batsinze amarushanwa y’umuziki yari yateguwe na Iganze Lieven mu 2022.
Niganze Lievin yabwiye InyaRwanda, ko yabagiriye inama yo gushinga itsinda ashingiye ku buhanga yabonanye buri umwe. Ati “Nakoresheje amarushanwa muri 2022 yo kuririmba abera ku rubuga rwa Instagram, aba bari mu batsinze.”
“Umwe yari atuye muri Musanze, undi atuye Bugesera nzakubahuza turitoza cyane na n’ubu turakomeje urugendo ariko hari nabandi ntabwo aribo bonyine dufasha muri ‘company’ ya ‘Iganze Event Company Ltd’ dufite nabandi benshi.”
Yavuze ko nk’abahanzikazi bahisemo gukora indirimbo igaruka ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore basubiyemo yitwa ‘Impundu impundu’ mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
Niganze yavuze ko mu 2023 ari bwo bemeje gushinga iri tsinda, hanyuma batangira ibikorwa byabo ku mugaragaro mu 2024, batangira basubiramo zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda bamenyekanye mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo yavuze ko intego z’aba bakobwa ari ugushyira itafari ku muziki gakondo. Ati “Intego zabo muri muzika ya gakondo ni ugushyiraho itafari mu gusigasira umuco wacu no kuwuteza imbere. Nubwo bamaze gusubiramo indirimbo zisingiza ubutwari no gukunda igihugu bafite umuzingo barimo gutegura uzabageraho vuba.”
Akomeza ati “Bahisemo gukora gakondo kuko niyo ndangamunyarwanda wese gakondo ni injyana yihariye igaragaza umuco wacu.” Iganze yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gukora Album yabo ya mbere, izumvikanisha umwimerere wabo mu muziki.
Umuziki gakondo w’abakobwa mu Rwanda wagiye utera imbere mu bihe bitandukanye, kandi aho ugeze ubu ni ibisubizo by’urugendo rurerure.
Muri rusange, umuziki gakondo w’u Rwanda wari ushingiye ku mihango, imbyino n’indirimbo zirata ubutwari, uburanga n’ubuzima bw’abanyarwanda.
Abagore bagiraga uruhare mu ndirimbo z’inkera, iz’imihango (nk’ubukwe, imihango yo kwibaruka, n’imihango yo kuragurira umwami), ndetse n’iz’amahoro. Urugero ni Inanga ya Nyirarumaga, umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda rwo hambere.
Mu gihe cy’ubukoloni, umuziki gakondo wagiye uhabwa agaciro gahambaye mu bigo by’uburezi no mu matorero y’umuco, ariko abagore ntibagiraga ubwisanzure bwo kuba abahanzi ku giti cyabo. Ahubwo, baririmbaga mu matsinda nk’Indashyikirwa cyangwa bakagira uruhare mu ndirimbo z'itorero ry'igihugu.
Mu myaka ya za 1980-1990, hariho abahanzi b’abagore bagiye bagaragaza ko bashobora kugira uruhare rukomeye mu muziki gakondo ku giti cyabo.
Urugero ni Cécile Kayirebwa, wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubuhanzi bw’abagore mu njyana gakondo, agasakaza umuziki nyarwanda mu mahanga. Indirimbo ze nka Umunezero na None Twaza zakomeje kumvikana no mu bihe bya vuba.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuco nyarwanda wakomeje kuzamurwa n’abahanzi bari bafite icyifuzo cyo gusigasira umurage wabo. Muri iki gihe, abakobwa n’abagore bagiye bagira amahirwe menshi yo kwinjira mu muziki gakondo, ariko bacye ni bo bagiye batinyuka gukora umuziki nk’abahanzi ku giti cyabo.
Sophie Nzayisenga, umukobwa wa Sentore, ni we mugore wa mbere wamenyekanye cyane mu gucuranga inanga. Yabaye ikitegererezo ku bakobwa benshi bashaka gukura mu muziki gakondo.
Nirere Shanel, wari usanzwe ari umuririmbyi mu njyana zitandukanye, yagiye yinjira muri gakondo mu ndirimbo ze nka Ndagukunda na Ndarota, zifite umwimerere wa gakondo nyarwanda.
Muri iki gihe, hari itsinda ry’abakobwa riri gutanga icyizere mu muziki gakondo: J-Sha (Bukuru Jennifer na Butoya Shakira), impanga zagaragaje ko abakobwa bashobora guhanga gakondo mu buryo bugezweho. Teta Diana, wibanda cyane ku mizi nyarwanda mu bihangano bye.
Mu Rwanda hari amashuri yigisha abana b’abakobwa gucuranga inanga, iningiri, no kuririmba gakondo. Ibitaramo byihariye ku muco nyarwanda: Benshi mu bahanzi b’abakobwa bakomeje gutaramira abakunzi ba gakondo mu bitaramo bitandukanye.
Abahanzi b’abakobwa basigaye bavanga injyana gakondo n’igezweho (Afro-fusion), bikayihesha isoko rishya mu rwego mpuzamahanga.
Umuziki gakondo w’abakobwa mu Rwanda wateye imbere kuva ku ndirimbo z’inkera n’imihango, ukagera ku bahanzi bigenga bafite umwimerere wihariye.
Kuri ubu, abakobwa benshi bari kubona
amahirwe menshi yo gukora gakondo, ndetse bafite ubushake bwo gukomeza
gusigasira uyu murage.
Umuhire Lauritha yatangiye urugendo rw’umuziki
nyuma y’uko atsinze amarushanwa y’umuziki
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IMPUNDU IMPUNDU’ YA KELLIA NA LAURITHA
TANGA IGITECYEREZO